Douglas Mayanja uzwi nka Weasel mu itsinda rya GoodLyfe wo mu gihugu cya Uganda yifashishije umukunzi we Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011 mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Guwooma’ yashyize hanze kuri uyu wa 19 Nzeri 2019.
Iyi ndirimbo igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 47’. Mu buryo
bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Genius Goddy; amashusho yafashwe na
Superstar. Miss Sandra Teta agaragara mu itsinda ry’abakobwa barenga batanu
bari muri aya mashusho y’indirimbo. Anagaragara kandi agaragiye Weasel
aririmba.
Sandra Teta mu mashusho y'indirimbo nshya ya Weasel
Uyu mukobwa agaragaza inseko ndetse mu minota ya nyuma aba abyinana
na Weasel mu nzu bacyikijwe n’abandi bakobwa b’ikimero. Weasel n’aba bakobwa
barimo Miss Teta bafatiye amashusho ahari hateguwe imitaka, imodoka, mu nzu
n’ahandi.
Ku wa 30 Werurwe 2019 Weasel yaririmbiye i Kigali mu birori
bya Seka Festival byabereye muri Expo Grounds i Gikondo. Mbere y’uko agera mu
Rwanda, Miss Teta Sandra yanditse kuri instagram asaba abanyarwanda gufata neza
‘umugabo we’.
Sandra Teta mu bakobwa 5 bagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Weasel
Amashusho y’iyi ndirimbo ni kimwe mu bishimangira urukundo rw’ibanga
rwakomeje kugirwa ibanga hagati y’aba bombi. Muri Gashyantare 2019 ikinyamakuru
Big Eye cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru kivuga ko Miss Sandra Teta
atwitiye umuhanzi Weasel.
Ku wa 19 Gashyantare 2019, Sandra Teta yatangarije INYARWANDA ko
ibyavuzwe y’uko atwite ari ibihuha ndetse ko yafashe umwanzuro wo kutagira icyo
abivugaho. Icyo gihe yagize ati “Njye nkorera mu kabari ntabwo naba ntwite ngo
biyoberane. Ndacyakora akazi nakoraga na mbere kandi ku wa gatatu no ku wa
gatanu narakoze rero oya rwose ibyo ni ibihuha.”
Miss Sandra w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye cyane mu
Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa
Kigali. Muri Uganda mu mujyi wa Kampala Sandra Teta akaba afite iminsi
ateguraho ibirori mu tubyiniro nka Hideout na H2O aho akora ku wa gatatu no ku
wa Gatanu wa buri cyumweru.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GUWOOMA' YA WEASEL YIFASHISHIJEMO TETA SANDRA
TANGA IGITECYEREZO