RFL
Kigali

Weasel yifashishije umukunzi we Miss Sandra Teta mu mashusho y'indirimbo 'Guwooma'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 14:40
0


Douglas Mayanja uzwi nka Weasel mu itsinda rya GoodLyfe wo mu gihugu cya Uganda yifashishije umukunzi we Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011 mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Guwooma’ yashyize hanze kuri uyu wa 19 Nzeri 2019.



Iyi ndirimbo igizwe n’iminota 3 n’amasegonda 47’. Mu buryo bw’amajwi (Audio) yatunganyijwe na Genius Goddy; amashusho yafashwe na Superstar. Miss Sandra Teta agaragara mu itsinda ry’abakobwa barenga batanu bari muri aya mashusho y’indirimbo. Anagaragara kandi agaragiye Weasel aririmba.


Sandra Teta mu mashusho y'indirimbo nshya ya Weasel 

Uyu mukobwa agaragaza inseko ndetse mu minota ya nyuma aba abyinana na Weasel mu nzu bacyikijwe n’abandi bakobwa b’ikimero. Weasel n’aba bakobwa barimo Miss Teta bafatiye amashusho ahari hateguwe imitaka, imodoka, mu nzu n’ahandi.

Ku wa 30 Werurwe 2019 Weasel yaririmbiye i Kigali mu birori bya Seka Festival byabereye muri Expo Grounds i Gikondo. Mbere y’uko agera mu Rwanda, Miss Teta Sandra yanditse kuri instagram asaba abanyarwanda gufata neza ‘umugabo we’.


Sandra Teta mu bakobwa 5 bagaragara mu mashusho y'indirimbo ya Weasel

Amashusho y’iyi ndirimbo ni kimwe mu bishimangira urukundo rw’ibanga rwakomeje kugirwa ibanga hagati y’aba bombi. Muri Gashyantare 2019 ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru kivuga ko Miss Sandra Teta atwitiye umuhanzi Weasel.

Ku wa 19 Gashyantare 2019, Sandra Teta yatangarije INYARWANDA ko ibyavuzwe y’uko atwite ari ibihuha ndetse ko yafashe umwanzuro wo kutagira icyo abivugaho. Icyo gihe yagize ati “Njye nkorera mu kabari ntabwo naba ntwite ngo biyoberane. Ndacyakora akazi nakoraga na mbere kandi ku wa gatatu no ku wa gatanu narakoze rero oya rwose ibyo ni ibihuha.”


Miss Sandra w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa Kigali. Muri Uganda mu mujyi wa Kampala Sandra Teta akaba afite iminsi ateguraho ibirori mu tubyiniro nka Hideout na H2O aho akora ku wa gatatu no ku wa Gatanu wa buri cyumweru.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GUWOOMA' YA WEASEL YIFASHISHIJEMO TETA SANDRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND